Umuhango wo gutanga Impamyabumenyi ku nshuro ya 9 muri Kaminuza ya Kibungo (UNIK)

UMUHANGO WO GUTANGA IMPAMYABUMENYI KU NSHURO YA 9 MURI KAMINUZA YA KIBUNGO (UNIK)

Itariki: 11/10/2018

Aho wabereye: Stade Cyasemakamba/mu Karere ka Ngoma

Umubare w’abahawe impamyabumenyi: 727

 

KAMINUZA YA KIBUNGO (UNIK) MURI MAKE

 

-          Yavutse mu 2003:  Yitwa " Université d’Agriculture, de Technologie et  d’Education de Kibungo (UNATEK),  ihabwa uburenganzira busesuye muri 2010 inahabwa izina "INATEK"(Institute of Agriculture, Technology and Education of Kibungo). Yatangiranye amashami abiri (2): Uburezi; Ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro.

-            Muri Gicurasi 2013, Kaminuza yaguye ibikorwa igaba amashami i Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.   

-          Muri uwo mwaka kandi (2013), Kaminuza yashyizeho andi mashami: Ishami ry’Ubukungu n’Ubucuruzi, ndetse n’agashami ka Science.

 

-          Muri Werurwe 2016: Kaminuza yahawe izina rishya iva kuri INATEK iba UNIK                    (University of Kibungo).

 

-          Muri 2017:  UNIK yakorewe isuzuma (igenzura) kimwe n’izindi Kaminuza zose mu Rwanda. Kaminuza yahacanye umucyo, nta hagarikwa cyanga ifungwa rya program ryabaye. Ibyo yasabwe gutunganya yarabikoze, inama nkuru yemeza ko iri muri Kaminuza zifite icyerekezo cyiza mu gutanga ireme ry;uburezi. 

 

-          Uyu munsi Kaminuza ifite ibikoresho na laboratoire zigezweho n’icymba cy’inama gikoranye ikoranabuhanga (videoconference) gifasha abarimu kwigisha ku mashami yombi (Rulindo na Kibungo) batavuye aho bari ndetse kikanakira inama zitandukane ku rwego rwa Kaminuza n’Akarere.

 

-          Muri 2018: Kaminuza yatangiye ubufatanye na ICPAR (Institute of Certified Public Accountant) mu gutanga amasomo y’Ababaruramari b’Umwuga (CPA).

 

 

INZEGO ZA KAMINUZA YA KIBUNGO

 

Kuva mu kwezi kwa 10 muri 2018, Kaminuza yagize impinduka mu nzego nkuru. Muri izi nzego za Kaminuza, inzego z’ibanze, Kiliziya, abakozi ndetse n’abarangije muri Kaminuza barahagarariwe. Ubuyobozi bw’inzego buteye ku buryo bukurikira:

 

-          Umuyobozi w’Icyubahiro (Chancellor): Nyiricyubahiro Musenyeri Kambanda Antoine. Uyu ni Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo. Kuri uyu mwanya, yasimbuye Honorable Nkusi Laurent, Senateri muri Sena y’u Rwanda.

-          Umuyobozi w’Umuryango “UNIK”Association akaba n’Uhagarariye UNIK mu mategeko (Legal Representative):  Bwana Musare Faustin. Kuri uyu mwanya yasimbuye Bwana Gasasira Jamvier.

-          Umuyobozi w’Inama Nyobozi ya Kaminuza (University Council/Board of Directors): Honorable Nkusi Juvenal (wahoze ari umudepite mu nteko ishinga amategeko; yayoboye na PAC (Itsinda ry’Inteko ishinga amategeko rigenzura imikoreshereje y’umutungo mu bigo binyuranye). Ku mwanya w’Inama Nyobozi, yasimbuye Bwana Nyabutsitsi Gerard.

 

IMISHINGA

Uretse ibikorwa bisanzwe bya buri munsi bya Kaminuza aribyo kwigisha, ubushakashatsi, no kugira uruhare mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete, Kaminuza ifite imishinga itandukanye:

ü  UNIK ifite intumbero yo guhindura akarere iherereyemo ikigega cy’ubuhinzi (Agriculture Hub).

ü  UNIK, ku bufatanye bw’Uturere twa Ngoma na Kayonza yabonye ubutaka yatangiye gukoreraho ibikorwa by’Ubuhinzi.

ü   Ubu UNIK yatangiye gutubura imbuto z’ibigori kuri hegitari zirengaa 70. Iteganya kuzongera zikagera kuri hegitari 500. Gutubira imbuto Kaminuza ibikora ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi ndetse n’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu buhinzi (RAB).

ü  Kaminuza kandi ubu ifite pepiniyeri z’imbuto zitandukanye (avoka, beterave, imyembe, ibitunguru, amapapayi….) mu rwego rwo gukora ubuhinzi buvanze n’ibiti by’imbuto ziribwa no gufasha abaturage kurwanya imirire mibi.

ü  Mu bikorwa by’Ubuhinzi, Kaminuza ikoresha uburyo buteye imbere bwo guhinga no kuhira (Agri-mechanization and advanced irrigation systems).

ü   Mu rwego rwo kongera umusaruro w’Ubuhinzi, no guhinga inshuro nyinshi mu mwaka, Kaminuza igerageza gushaka ahegereye amazi bityo hakazajya hakoreshwa uburyo bwo kuhira bugezweho. Akaba ari yo mpamvu ubu Kaminuza ihinga hafi y’ikiyaga cya Mugesera, ikaba iri gushaka ubundi butaka mu Karere ka Kayonza ahegereye ibiyaga.

ü   Kaminuza kandi ikorana n’amakoperative ibaha ubumenyi mu buhinzi bugezweho (capacity building and technology transfer).

ü  Ikind, abanyeshuri biga iby’ubuhinzi babona uburyo bwo kwinjira neza mu masomo (application) mu mirima.

 

AMAGAMBO YAGARUTSWEHO MU MUHANGO  

 Mu magambo yagarutsweho kuri uyu munsi n’Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango:

ü  Umuyobozi mukuru wa UNIK Association, Bwana Musare Faustin, yavuze ko Kaminuza itagomba guhungabana, ko hagomba kuba ubufatanye bw’abayishinze, abayizemo ndetse n’ inzego zitandukanye kugira ngo Kaminuza ikomeze kubaho kandi itere imbere.

 

ü  Bwana Kizito Habimana, Umunyamabanga Mukuru w’Intara y”Iburasirazuba wari uhagarariye Governor w’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko icyo sosiyete yiteze ku bahawe impamyabumenyi ari ukuba intangarugero, anabasaba kutaba abagiye gusaba akazi, ahubwo bakaba abagiye guhanga imirimo. Yabihanangirije ko batagomba kuvuga ko nta gishoro nk’uko bimenyerewe, kuko igishoro ari umutwe (ibitekerezo bizima).

 

ü  Umuyobozi wa UNIK, Prof. Egide Karuranga yavuze ko UNIK ishingiye ku bafatanyabikorwa, bityo bose bagomba kuyishyigikira mu gukomeza kubaho no guharanira ireme ry’uburezi. Yanavuze ko abarangije muri UNIK bagomba kwibona nka “Brand UNIK” bityo bagaharanira gukora icyo ari cyo cyose cyatuma Kaminuza ikomeza gutera imbere no kugira isura nziza.

 

ü  SINA Gerard yashimangiye ko hagomba gukomeza kuba ubufatanye, ko Entreprise ye yiteguye kwakira abayishakamo akazi. Yagize ati: “Iyaba nabashaga kubonera akazi aba bose barangije”. Sina yanavuze ko afite ishuri rya Secondaire, ko azajya akangurira abaharangije kugana UNIK bagakomeza mu cyiciro cya 2 Kaminuza.  

 

ü  Uwari uhagarariye iCPAR (Institute of Certified Public Accountants) yemereye Bourse ya CPA ingana na miliyoni 9 izahabwa abanyeshuri 10 bafite amanota meza mu ishami rya Accounting.

 

ü   Umunyeshuri uhagarariye abahawe impamyabumenyi yasabye ko hakorwa ubuvugizi, abajya muri Kaminuza zigenga nabo bakajya bahabwa inguzanyo na Leta.